
Ikipe ya APR F.C ikomeje imyitozo ikomeye haba mu buryo bw’imbaraga ndetse no mu buryo bw’imikinire aho iyi kipe yitegura imikino itandukanye mu gihe cya vuba.
Ni imyitozo iri gukoreshwa n’umutoza Mukuru ndetse nabungiriza be, aho abakinnyi bashya ndetse n’abasanzwe mu ikipe bari gukora iyo bwabaga ngo bigaragarize umutoza.
Ni imyitozo irangwamo ishyaka ndetse n’imbaraga bigaragarira buri wese byerekana ko iyi kipe ifite byinshi iteganyirije abakunzi bayo mu mikino iri imbere haba muri Cecafa Kagame Cup ndetse na Caf Champions League.
Dore amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu


















